Kinyarwanda
 
About
Organisation Structure
Management
Directorate
Action Plans
Report
Service Charter
Laws and rulings
Staff Contacts
Local Government Contacts
28.06.2017 00:00 Category: MINALOC News

INDEMYAMIHIGO - Umutwe mushya w’abatoza ku rwego rw’igihugu


Uyu munsi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MUNYESHYAKA Vincent yayoboye umuhango wo gushyiraho umutwe mushya w’abatoza ku rwego rw’igihugu.

Abatoza 606 baturutse muri za minisiteri, ibigo bizishamikiyeho no mu nzego za Leta ni bo bemejwe kuba abatoza bo ku rwego rw’igihugu, baremerwa umutwe wahawe izina: INDEMYAMIHIGO.

Icyivugo bahawe kigira kiti:

 Ndi indemyamihigo

Ndi umurinzi w’umurage wa Gihanga

Ndi umusemburo w’ubutore mu Banyarwanda

Ndi umutoza ubereye u Rwanda

Nkaba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere ry’Afurika

Ubusanzwe aba batoza bajyaga botoza ibyiciro bitandukanye kandi byihariye ariko ubu bazajya batoza n'ahandi hose batumwe nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Rucagu Boniface yabivuze; mu mvugo ya gitore byitwa kwimura ibigwi.

MUNYESHYAKA Vincent yabwiye aba batoza ko ubutoza bwabo bugomba kurangwa n'ibikorwa.

Yagize ati: "Itorero ryekuba ibyivugo gusa ahubwo ribe ibikorwa; ibikorwa bifitiye igihugu akamaro. Ubu inshingano ziriyongereye kandi zirakomeye.”

Yakomeje agira ati: “Tubahurije hamwe ngo dukomeze kubaka umuco w'ubutore, ngo mu nzego dukoreramo turangwe no kwesa imihigo, dukomeze kuba ku isonga, gukunda igihugu, gukunda Abanyarwanda, gushyira imbere inyungu rusange mu mwanya w'izacu bwite. Nitubikora, tukarasa intego, umurimo unoze, igihe; kandi buri gihe tugashyashyanira Umunyarwanda, iki gihugu kizakomeza kuba ku isonga.”

Muri uyu muhango wo kwimura ingamba wabereye i Kigali abatoza banahawe umwambaro w’ubutoza, igitabo cy'imfashanyigisho n'icyemezo bizabafasha gutoza. Uyu muhango waranzwe n'ibigwi n'imihigo by'intangarugero by'imitwe 23 y'intore, ikaba yaremwemo umutwe umwe ihuriyemo nk'abatoza b'intore bahuriye ku ruhembe rumwe.