Kinyarwanda
 
About
Organisation Structure
Management
Directorate
Action Plans
Report
Service Charter
Laws and rulings
Staff Contacts
Local Government Contacts
18.06.2017 00:00 Category: MINALOC News

AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP YASOJWE


Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017 nibwo hasojwe imikino yo mu irushanwa ryitwa Umurenge Kagame Cup rigamije kwimakaza imiyoborere myiza mu gihugu.

Aya marushanwa ahuza amakipe y’abaturage mu nzego z’ibanze buri mwaka kuva mu 2010. Imikino ya nyuma y’umupira w’amaguru yabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo naho iyo gusiganwa ku maguru na sitball ibera kuri sitade ya Huye.

Nyuma y’imikino y’amajonjora yagiye ihuza imirenge yose mu gihugu muri uyu mwaka, mu mupira w’amaguru ku bagabo Umurenge wa Gihango wo mu Karere ka Rutsiro watwaye igikombe utsinze uwa Mbazi wo muri Huye ibitego 2-0; Umurenge wa Kinyinya wo muri Gasabo wegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Umurenge wa Byumba muri Gicumbi 3-0.

Nyuma yo kwambikwa imidari, ikipe ya Rutsiro yahawe igikombe n’amafaranga miliyoni, naho Huye ihabwa amafaranga ibihumbi 800; Gasabo ihembwa amafaranga ibihumbi 800.

Mu mupira w’amaguru mu bagore, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro watwaye igikombe utsinze uwa Kayenzi muri Kamonyi ku mapenaliti 4-3. Aha naho Gasabo yatwaye umwanya wa gatatu kuko Umurenge wa Gatsata watsinze uwa Muhoza wo muri Musanze 3-0. 

Izi kipe eshatu nazo zambitswe imidari, maze Rutsiro ihembwa igikombe n’amafaranga miliyoni; Kamonyi ihabwa amafaranga ibihumbi 800 naho Gasabo ihabwa amafaranga ibihumbi 600.

Muri Sitball y’abagabo: Umurenge wa Ndora wo mu Karere ka Gisagara wegukanye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Matimba wo muri Nyagatare, naho uwa Byumba muri Gicumbi uba uwa gatatu. Gisagara yahawe igikombe n’amafaranga miliyoni, Nyagatare ihabwa amafaranga ibihumbi Magana 800, naho Gicumbi ihabwa amafaranga ibihumbi 600.

Abagore: Umurenge wa Byumba/Gicumbi watwaye igikombe nyuma yo gutsinda uwa Gisenyi muri Rubavu, hanyuma uwa Kimihurura uba uwa gatatu. Nyuma yo kwambikwa imidari, Gicumbi yahawe igikombe n’amafaranga miliyoni, Rubavu ihabwa ibihumbi 800 naho Kimihurura ihabwa amafaranga ibihumbi 600.

Mu kwiruka, abagore basiganwe ku burebure bwa m 3000:

Uwa mbere yabaye Uwimana Concessa ukomoka mu Murenge wa Muhanda muri Ngororero ahembwa igikombe, umudari n’amafaranga ibihumbi 200

Uwa 2: Nyiraneza Vestine ukomoka mu Murenge wa Mbazi muri Nyamagabe,yahembwe umudari n’amafaranga ibihumbi 150.

Uwa 3: Uwurukundo Angelique ukomoka mu Murenge wa Nyamiyaga yahawe umudari n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

 

Abagabo bo basiganwe ku burebure bwa m 5000:

Uwa mbere yabaye Dusingizimana J Damascene ukomoka mu Murenge wa Kabaya muri Ngororero, ahembwa igikombe, umudari n’amafaranga ibihumbi 200.

Uwa 2: Hakizimana J d’Amour ukomoka mu Murenge wa Cyanzarwe muri Rubavu yahawe umudari n’amafaranga ibihumbi 150.

Uwa 3: Nizeyimana Silvain ukomoka mu Murenge wa Muganza wa Nyaruguru yahembwe umudari n’amafaranga ibihumbi 100.

 

Umuhango wo gutanga ibikombe/ihembo wayoboye na Ministiri Kaboneka Francis w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe na Minisitiri Uwacu Julien w’Umuco & Siporo, MoS/MINALOC Munyeshyaka Vincent, Abadepite, CEO/RGB Shyaka Anastase, ba Guverineri n’abameya n’abandi bayobozi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere bitegura Umurenge Kagame Cup biragetanya kongera ibindi byiciro by’imikino muri iri rushanwa risanganwe gusa umupira w’amaguru, sitball no kwiruka.