Kinyarwanda
 
About
Organisation Structure
Management
Directorate
Action Plans
Report
Service Charter
Laws and rulings
Staff Contacts
Local Government Contacts
24.06.2017 00:00 Category: MINALOC News

MINALOC yahembye abaturage bakoze ibikorwa ntangarugero mu muganda


Kiyanzi Dispensary

Mu muganda w'ukwezi kwa Kamena 2017, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahembye abaturage bo mu mirenge itatu yakoze ibikorwa ntangarugero kurusha abandi mu gihugu hose.

Nubwo umuganda ari umuco n'itegeko mu Rwanda, MINALOC inakoresha amarushanwa y'umuganda kugira ngo ikangurire abaturage gutekereza gukora ibikorwa bifatika kandi bigira uruhare mu guteza imbere imibereho yabo.

Mu gihugu hose hahembwe abaturage bo mu mirenge 3 ya mbere:

Uwa mbere ni uwa Nyamugari muri Kirehe; abaturage bo mu Kagari ka Kiyanzi biyubakiye ivuriro rinafite urubyariro; rifite agaciro ka miliyoni 83 tutabariyemo ibikoresho byo kuvura.

Uwa kabiri: Abaturage b'Umurenge wa Bugeshi muri Rubavu biyubakiye ibiro by'umurenge bifite agaciro ka miliyoni 197.

Uwa 3: Abaturage ba Gafumba mu Murenge wa Rusatira muri Huye biyubakiye ivuriro rifite agaciro ka miliyoni 6.5

Minisitiri Mukeshimana Gerardine wa MINAGRI akaba ari imboni ya Kirehe ni we washyikirije mu izina rya MINALOC abaturage babaye aba mbere igikombe, sheki y'amafaranga miliyoni 1.5 n'icyemezo cy'ishimwe.

Umunyamabanga uhoramo muri MINALOC, Madamu Uwamariya Odette yashyikirije abaturage ba Bugeshi babaye aba kabiri igikombe, sheki ya miliyoni 1.2 n'icyemezo cy'ishimwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho no kurengera abaturage muri MINALOC, Dr Mukabaramba Alvera yashyikirije abaturage ba Rusatira babaye aba 3 igikombe, sheke ya miliyoni 1 n'icyemezo cy'ishimwe.

Ibihembo bishingiye ku bikorwa byakozwe mu mwaka 2016-2017 kandi bifitiye abaturage akamaro mu iterambere ry'imibereho yabo.