Ku wa gatanu tariki ya 18/12/2009 muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu habereye inama yari ihuje inzego zitandukanye zirimo MINALOC, MINAGRI, Minisiteri y’Amashyamba na Mine, MININTER, Polisi y’Igihugu, Ingabo, Urwego rw’Umuvunyi, Ubushinjacyaha Bukuru, NSS, RARDA na RADA.
Imwe mu ngingo zaganiriweho muri iyo nama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana MUSONI James, ni ukurebera hamwe uburyo umwanzuro wafatiwe mu nama ya 7 y’Igihugu y’Umushyikirano yo ku wa 10-11/12/2009, urebana no kugaruza mu gihe kitarenze iminsi 45 inka zose zatanzwe muri Gahunda ya Girinka zahawe abishoboye; zigahabwa abo zagenewe batishoboye kandi abagize uruhare mu guhindura gahunda ya Girinka bakabibazwa.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo ngingo, bimwe mu byo abari mu nama bagezeho ni ibi bikurikira:
Inama yemeje amabwiriza arebana n’igikorwa cyo kugaruza inka zahawe abatazikwiye muri gahunda ya Girinka; ayo mabwirizwa akaba azashyikirizwa Uturere bitarenze ku wa mbere tariki ya 21/12/2009;
Inama yasabye ko ayo mabwiriza agomba kuba yageze ku Mirenge yose bitarenze ku wa kane tariki ya 24/12/2009 kugira ngo asobanurirwe abaturage;
Nyuma yo kugaragarizwa ko hari abantu batangiye kugurisha inka bahawe, abari mu nama baributsa abantu bose bahawe inka muri gahunda ya Girinka ko bibujijwe kugurisha no kurigisa inka bahawe, kandi ko umuntu wese uzabifatirwamo azahanwa by’intangarugero.
Abari mu nama basabye Inzego zose bireba gusobanurira abaturage hakiri kare ibyerekeranye n’iki gikorwa cyo kugaruza inka zigahabwa abo zari zigenewe kugira ngo kizagende neza.