Français -
 :: SEARCH
 Information
 :: The Ministry
        The Minister
        Minister of state
        The Permanent Secretary
        History
        Mission
        Documents
        Organizational Chart
 Ministry program
 ::
 :: Semi-Autonomous     Agencies
       
       
  :: Subscribe to our NEWSLETTER
 Already a member?
 View our



  Home - News

Minisitiri w’Intebe arasaba abayobozi b’Inzego z’Ibanze kunoza imikorere n’imikoranire

Nyuma y’Intara y’Amajyaruguru, umuhango wo kumurika imihigo y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2009/2010 wakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu kabiri tariki ya 2/3/2010, uyoborwa na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard.

Mu ijambo yavuze afungura inama y’imurika ry’imihigo mu Ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri w’Intebe yibukije ko ibikorwa bigerwaho mu rwegorw’imihigo bigomba kugaragaza impinduka bigira ku iterambere ry’umuryango no ku bukungu bw’Igihugu muri rusange.

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard, yakomeje avuga ko Vision 2020, EDPRS na MDGs ari gahunda zigamije guhindura ubuzima bw’abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza. Imihigo rero ikaba igomba gufasha izo gahunda kugera kuri iyo ntego ku buryo bwihuse. Ni muri urwo rwego yasabye abayobozi b’Inzego z’Ibanze kujya berekana ukuntu koperative, amavuriro n’amashuri byubakwa, ubwisungane mu kwivuza, imihanda ikorwa n’ibindi bigenda bihindura imibereho y’abaturage. Kugira ngo ibyo bigerweho, akaba yasabye abayobozi b’Inzego z’Ibanze kunoza imikorere n’imikoranire.

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yashoje ijambo rye yongera gusaba abayobozi b’Inzego z’Ibanze gukoresha neza uburyo buhari, gufata neza ibikorwa bigenda bigerwaho no gukoresha vuba amafaranga yagenewe gahunda yo gukura abaturage mu bukene (VUP) kuko byagaragaye ko hakiri amafaranga atarakoreshwa kandi gahunda ya VUP yarashyiriweho gukura abaturage mu bukene.

Twababwira ko muri uwo muhango wo kumurika imihigo, hagaragajwe ibyavuye mu isuzuma ry’ishyirwa ry’imihigo mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba. Akarere ka Kirehe kakaba ari ko kegukanye umwanya wa mbere. Nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara, Bwana Kabayija Ephrem, kuba ako karere karegukanye umwanya wa mbere kabikesha umuco wo gukorera hamwe nk’ikipe imwe, uranga inzego zitandukanye zikorera muri ako karere.




   Services List       
 
   Services List       
 StaffMail --> @
 
 
 
   
   
 
  Abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu barahiriye u Rwanda gutunganya imirimo bashinzwe -> Read
  Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagiranye inama n’inzego zitandukanye kuri Gahunda Mpinduramatwara mu Bukungu-IDP -> Read
  

News | Highlights | Contact | Partners | Announcements
© Ministry of Local Government 2006
Government of Rwanda -All rights reserved - Last Update: Tuesday 31-Aug-2010
 
Back to the homepage News Send us your feedback Our addresses React to our forum
Back to the homepage News Send us your feedback Our addresses React to our forum