Umuhango wo kumurika imihigo wakomereje mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 3/3/2010, uyoborwa na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard.
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize, bamaze kumurika ibyagezeho mu mihigo bari biyemeje, Minisitiri w’Intebe yibukije ko isuzuma ry’imihigo rituma abantu bashobora guhura kugira ngo barebere hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo bahize, bagire ibyo bishimira, ibyo bakosora, bityo barusheho gutera intambwe bagana imbere.
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yaboneyeho kwishimira ibyagezweho n’Umujyi ndetse n’Uturere tuwugize, birimo ubufatanye n’ishoramari bikomeje gutera imbere mu Mujyi wa Kigali no kuba Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera. Aha Minisitiri w’Intebe, Makuza Bernard, yibukije ko icyo gishushanyo mbonera kitagomba kuba umutako, ko ahubwo kigomba gushyirwa mu bikorwa, kandi inzego zose zikabigiramo uruhare. Yishimiye kandi ingufu zikomeje gushyirwa mu bijyanye n’isuku, maze asaba ko bikorwa mu duce twose tugize umujyi kandi bigashyirwamo umuhate. Ni muri urwo rwego yasabye ko isuku muri za restaurants na hotels igomba kongera gushyirwamo imbaraga.
Minisitiri w’Intebe Makuza Bernard, yashoje ijambo rye asaba abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu Mujyi wa Kigali gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga serivisi kugira ngo byihutishe ishoramari, kwita kuri gahunda zigamije gukura mu bukene abaturage batuye mu bice by’icyaro nka gahunda y’Umurenge w’Icyitegererezo 2020 (VUP) n’izindi, kwita ku rubyiruko no gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.
Muri uwo muhango wo kumurika ibyagezweho mu mihigo y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2009/2010, hagaragajwe kandi ibyavuye mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali. Akarere ka Kicukiro kakaba ari ko kegukanye umwanya wa mbere ku manota 82,3%.